AGAKIZA NTIKABAMO AMARUSHANWA!

EYE

Ntabwo ndi mubamaranira imyanya y’ubutegetsi ahubwo nfite Vison yo gukiza uRwanda kandi ishyigikiwe n’imbaraga nange nkigerageza gusobanukirwa. Ntawe ndwana nawe kandi nta n’undwanya ngo antsinde kuko izombaraga zitagaragarira abantu zica umutwe ikizitambika imbere cyose. None ndagusaba none wowe usoma ndagusaba nsaba n’abandi banyarwanda kunfasha tukumvikanisha ubu buryo buzabakiza kugirango bidashobotse ko twe tubusohoza, rubanda izabohorwe n’uRwanda rukire. Hari abanenga ko mvuga ukuri mubiganiro nkora, ko ngo ntangaguza ibitekerezo kubuntu bigatuma babyiba. Ibisubizo mpa bene abo nuko: bimwe mubizira ntemerewe harimo ikinyoma, akarengane no kw’ikunda! Ibi bitekerezo bitangwa kunyungu z’abanyarwanda sijye nkumuntu binyuraho (ntabwo ari personal property). Hari n’abambwira ko nagombye kubanza kw’imenyekanisha abantu bakamenya mbere yo kumenyekanisha vision, abo mbasubiza ko isoko ricuruza vision ryibonera abaguzi ba vision, iricuruza personality rigakurura abagura imibiri (indaya).

Nshimiye mwe mwese muri bubone ubu bukangura mbaga  mukanfashiriza ko mukunda urwanda n’abanyarwanda kurusha uko mwikunda kuburyo mwifatanya n’igisubizo gikiza abanyarwanda kurusha uko mushakisha abo mukunda mubitewe nuko bakora ibibabyarira inyungu!

Richard R. Kayumba

One thought on “AGAKIZA NTIKABAMO AMARUSHANWA!

  1. Pingback: AGAKIZA NTIKABAMO AMARUSHANWA! | NATIONAL PEOPLES' CONCERN _ NPC

Comments are closed.