NTABWO TURWANA INTAMBARA TUTAZI NKUKO BAMWE MWIBESHYA!

rwanda-genocide

Banyarwanda mwibaze kuri bibafashe kumenya uwo mukwiye gushyigikira, aritwe tw’itandukanyije na RPF kubera ubwicanyi n’abatitandukanya n’interahamwe/intagondwa zahekuye urwanda ninde ushyigikiye ikibi cy’abavandimwe akakigira umurage?

Muzirikane ko umuryango nyarwanda watakaje abantu n’ibintu byagaciro birimo ibyingenzi nka miliyoni y’abishwe muri jenoside, Fred Gisa Rwigema, ibihumbi byabato bitanze mu rugamba rwo kwibohora. Ntabwo ari P. Kagame na FPR bungukiye mu maraso n’ibihombo byabandi? Abatifuza ko tuganira ngo tw’umvikane uko umuryango nyarwanda wahombejwe nizi mpande zombi wakira aruko ukuwe muri gereza ya FPR ukanarindwa undi mwaduko w’interahamwe, igitugu n’ababigarura nimwe muhejeje abanyarwanda kungohi kuko hari twe tutemera kurebera hongera kwimikwa ingoma y’abicanyi ngo nuko twanga P. Kagame na RPF.

TWE DUFITE INYUNGU TUGOMBA KURENGERA NO KURINDA ZIKURIKIRA:

  • kudasibanganya impfu zinzira karengane za jenoside ababikoze bifuza,
  • kudashinyagurira no gutoteza abayikorewe bakayirokoka,
  • kudapfusha ubusa amaraso ya bitangiye kubohora urwanda ubu banamye kugasi n’imiryango yabo itotezwa, yongeye guhunga cyangwa yatindahajwe na gatsiko kibye intsinzi bapfiriye.
  • Gukura rubanda mu bwicanyi, ingohi yigitugu, akarengane, ubukene, ubushomeri n’inzara,
  • Gutangiza inzira y’imiyoborere ishingiye kuri rubanda kandi ibohora bose na demokarasi bigakumira politiki ishingiye ku moko,
  • Kubera ko abanyarwanda benshi bakishyuza ubutabera, ihumure nindishyi kandi bakaba batabihabwa n’interahamwe cyangwa abazishamikiyeho, inzira yo kuzana impinduka mu Rwanda nimwe rukumbi:  Kumvikana nu ruhande ruhagarariye abahoze mu Rwanda rwa mbere ya 94 bagahunga nyuma ya jenoside ko bazongera kurugiramo ijambo aruko tubanje kumvikana kumutekano wabarokotse, abatahutse na babakomokaho. Ukuntu iyi miryango nibyabo bizabungwabungwa, nabo ba 94 bakagaragaza uko bifuzako ibyabo byabungwa bungwa ariko bitabangamiye uburenganzira, ubutabera nu mutekano rusange.
  • Kagame aba yarakuweho kubutegetsi kera iyo abahoze mu Rwanda mbere ya 94 badakomeza gutsimbarara kubutagondwa no kwibeshya ko bazagaruka ba rwana cyangwa bayamamaza mugihugu basize bujuje imirambo nkaho ari ntacyabaye.

Abatutsi na bahutu bahamagarira intagondwa kugaba kubaturage ibitero batitaye ku ngaruka byagira kuri rubanda nu Rwanda ndabaseka ndetse abo ntise abanzi babanyarwanda mbita ba mutima muke. Impinduka za rubanda ni rubanda igomba kuzigiramo uruhare ntigomba kuzikorerwa n’imitwe y’abicanyi cyangwa intwagondwa by’iyita abacunguzi kugirango biyobokwe.  Abanyarwanda cyane urubyiruko mwirinde FDLR, FLN, n’ibindi bigare by’amashyaka mugihe tutarababwira ko twabashije kumvikana ku Rwanda rubereye rukanakiza twese n’ukuntu inyamanswa zishinyitse zizakurwa amenyo atarabarya.  Mwirinde gukurikira biracitse n’ikenewanyu. Ubwo interahamwe zitava kw’izima zikaba zikomeje kwiga ukuntu zadufatirana mugitugu na karengane bya P. Kagame na FPR turimo zikongera kwica abanyarwanda, gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi zakoze nubu zikomeje guhakana zitaragira ububasha, natwe twige ukuntu zizarwanduranwa imizi kuburyo zitazongera gushibuka haba mu mitwe yitwaje intwaro, mu mashyaka ya politiki no muri civil society.

Urwanda ruzira amacakubiri, ubwicanyi, igitugu, akarengane ubukene, ubushomeri n’inzara!

Richard R. Kayumba

AMASEZERANO “INGOMA BIHUMBI”+44 73 77392220 WhatsApp

AMASEZERANO “INGOMA BIHUMBI”

INGINGO 1: ICYO AYA MASEZERANO ASOBANUYE N’IBIYAKUBIYEMO

Izina ‘INGOMA BIHUMBI, risobanuye yuko abagiranye aya masezerano  biyemeje gufatanya mugukemura ibibazo by’uRwanda bikubiye mugitabo kiswe SYLLABUS FOR BETTER LIFE IN RWANDA hakoreshejwe ibisubizo bitanzwe muricyo gitabo mu buryo bitazongera kubaho ukundi ingoma ibihumbi.

  • AMASEZERANO INGOMA BIHUMBI AGIZWE N’INKINGI ESHESHATU ARIZO : (1) Guhuza Ingufu zibyara Impinduka (2) Gusaranganya ibiturutse mu nsinzi (3) Kurema uRwanda rushya ruzamura rubanda, rubanisha Abanyarwanda, no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu uko buri. (4) Kubaka umusingi wa Demokarasi (5) uRwanda rufasha Africa kuva mu bibazo rwikuyemo (6) uRwanda rutagikeneye amasezerano nk’aya.

INGONGO YA 2: IGITUMYE AYA MASEZERANO ABAHO

Aya masezerano abayeho kugira ngo ageze Abanyarwanda ku migambi irindwi ivugwa mubice bikurikira:

  • KUBAKA UBUMWE BUHUZA INGUFU, UBUSHAKE N’IKEREKEZO: Gukuraho ibitera urwikekwe n’ibidutanya tukabasha guhuriza mu mugambi umwe Abanyarwanda b’ingeri zose batuye imbere mugihugu n’abari hanze bikatugeza:

  • Kubaka Muvoma/Urugaga ruhuza Abanyarwanda bose baharanira n’abifuza impinduka.
  • Ku bumwe bw’abantu bakora politike, impirimbanyi, sosiyete civile n’ibindi byiciro bihuza Abanyarwanda.
  • Ku bumwe bw’imikorere n’imikoranire hagati y’abayoboye impinduka, abitangira impinduka umunsi ku wundi, bazwi n’abatazwi bari hirya no hino, no hagati y’Abanyarwanda bose muri rusange.
  • Ku guhuza umugambi bishingiye ku kumvikana ku ngengamitekerereze ihuza ikanahumuriza Abanyarwanda bose hamwe, intego yemeranya kuri sosiyete n’uRwanda bibereye twese.
  • Guhuza ingufu zikenewe mu rugamba rwo kurwanya no gutsinda ubwicanyi, iterabwoba, igitugu n’akarengane, byo nkingi y’ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR byubakiyeho tugatangiza uRwanda rushyira imbere ubumwe, ubutabera, amahoro, amajyambere na demokarasi bitagira uwo biheza.
  • Gusaranganya ubutegetsi, bizagerwaho hakorwa:
    • Gushinga leta ihuriweho n’Abanyarwanda b’ingeri zose batanze umusanzu mu kuzana impinduka hakurikijwe uko amasezerano abiteganya.
    • Gutanga amahirwe ku bari k’ubutegetsi, inzego z’umutekano na sosiyete sivile bikiri mu kwaha kw’akarengane ariko bishyigikira bikanafasha mu kwihutisha impinduka ku mugaragaro cg rwihishwa.
    • Gutanga amahirwe ku bafunzwe batabasha kugira icyo bakora ubu.
    • Abandi bose batari abanyapolitike bari imbere mu gihugu bafasha ku mugaragaro cg bucece.
    • Gutangiza uRwanda rw’ubuzima bwiza n’umutekano kuri bose hashyirwa mu bikorwa: Ingamba ku mibereho n’imibanire byemejwe bigakubirwa mugitabo Syllabus For Better Life in Rwanda.
    • Gutangiza imiyoborere y’inzego zibanze ishingiye kuri sisitemu ya za konseye iha rubanda uburyo bwo kwiyobora batagombye kubihabwa n’ubwoko, icyenewabo, ishyaka cg ngo babitangire ruswa, ahubwo biturutse ku bushobozi n’ikizere bagiriwe n’ababazi.
    • Kubaka inzego z’igisirikare, polisi n’izindi zose ku buryo butanga umutekano n’ikizere kuri bose.
    • Kubaka sosiyete isobanukiwe uburenganzira n’uruhare rwayo mu kubuharanira.
    • Gutangiza inzira ya demokarasi y’amashyaka menshi hakajyaho ubutegetsi butowe n’abaturage.
    • Gufasha abaturage bagikandamijwe muri Africa kumenya uburyo bakwiyobora bakanirangiriza ibibazo by’imibereho.
  1. Gusoza no gusesa ayamasezerano hagakomeza politike ya demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
    • UBUTABERA KURI BOSE: Gutanga ubutabera, indishyi z’akababaro, ihumure, ibyiringiro n’imibereho kuri bose hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri (1) Syllabus for Better Life in Rwanda (2) Na ya masezerano yiswe Ingoma Bihumbi.

INGINGO YA 3: INKINGI AYA MASEZERANO AHAGAZEHO

  • INKINGI YA MBERE: GUHUZA INGUFU ZIBYARA IMPINDUKA
    • Guhuza ingufu: bisobanuye kudakomeza gukorera mu kajagari, guhuzagurika, gusenyana no gusebanya, gutanguranwa no kurwanira abayoboke, abaterankunga, kwimurika mw’itangazamakuru, ahubwo bigaharirwa abatorewe izonshingano mu nama y’urugaga ihuza abagiranye aya masezerano ari na yo agaragarizwamo ibikenewe akanegeranya abantu, ibintu, amafaranga, ingamba na gahunda bikusanyijwe n’impande zitarahuza ingufu. Guhuza ingufu bisobanuye kandi guhuza Abanyarwanda, abanyamahanga n’abaterankunga muri gahunda yemeranyijwe n’abagiranye aya masezerano.
    • Muvoma/Urugaga ruduhuza: bisobanuye umuryango uhuriwemo ukanakorerwamo n’abaharanira impinduka mu Rwanda bose baba abibumbiye mu mashyaka, imiryango inyuranye, abantu ku giti cyabo n’abandi bose bazwi n’abatazwi.
    • Umutungo w’urugaga: umutungo w’urugaga ugizwe n’abanyamuryango barwo bazwi banamaze gushyira umukono kuri aya masezerano, abatazwi bafasha urugaga bagikorera mu ibanga. Ugizwe na none n’ibikoresho byose bitangwa n’abanyamuryango n’abaterankunga. Unagizwe n’amafaranga yose akusanyirizwa kuri za conti (compte)  z’urugaga n’ashowe mu mishinga yarwo hirya no hino. Imikusanyirize, imituburire, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo w’urugaga bigenwa n’amategeko yihariye agenewe icunga mutungo w’urugaga.
    • Ingamba n’ishyirwa mu bikorwa byazo: ingamba z’urugaga ni zo ngamba z’impinduka yemewe mu banyarwanda. Zigenwa na komite, zikemezwa n’abanyamuryango b’urugaga, zigashyirwa mubikorwa n’ikipe y’abahuzabikorwa, abakorerabushake, abafatanyabikorwa n’abishyurirwa izo nshingano. Za raporo zigaragaza ibirimo gukorwa, ibyihutirwa n’ibindi bihe by’igenzi byose bigezwa ku banyamuryango n’abashinzwe kugira icyo bagomba gukora hakurikijwe uko amategeko y’urugaga arebana n’itangwa n’igenzurwa ry’ibikorwa abiteganya.
    • Uburyo bw’imikorere ihuriweho: Mu rwego rwo guca akajagari, guhuzagurika no gutatanya ingufu, aya masezerano ateganya ko inshingano zose zoguharanira impinduka mu Rwanda zeguriwe urugaga n’amashyaka, imiryango n’abantu ku giti cyabo basanzwe babikora ku giti cyabo. Ibi ariko ntibisobanuye isenywa ry’amashyaka cyangwa imiryango isanzwe yigenga; icyo bisobanuye y’uko abakorana n’urugaga bakora ibyo bumvikanyeho na rwo, bigakorwa mu izina ryarwo, bagatera inkunga imirimo yarwo, urugaga rukabatera inkunga mu nshingano rwabahaye, rukaba ari na rwo rutangaza amakuru yose akwiye kugezwa ku banyarwanda n’abanyamahanga. Byose bigakorwa mu kuzuzanya atari ukurwanira abayoboke, amasoko no kumenyekana.
    • Amategeko y’urugaga agizwe na stati zirugenga, agenga imikorere, n’amasezerano yose agenga ubufatanye n’imikoranire n’izindi nzego.
  • INKINGI YA KABIRI: GUSARANGANYA IBITURUTSE MU NSINZI:

Birazwiko insinzi ibyara ububasha, imitungo bishobora guhindura igihugu n’abagituye iyo bikoreshejwe neza. Birazwi kandi ko benshi mu bafatanyije bakunze gupfa izi mpinduka cyangwa bakazirenganyirizamo abandi cyane abanyantege nke nka rubanda. Ni yo mpamvu aya masezerano ateganya uburyo bwo gukumira ibi bihe by’ishiraniro binyuze mu kugena imigabane y’abafatanya mu rurugaga kugira ngo batazibagirana, cyangwa hagize na bake birengagizwa bahabwa na yamasezerano uburyo bwo kwishyuza imbere y’abanyamuryango b’uru rugaga n’imbere y’ubutabera bw’uRwanda hakurikijwe imigabane igenwe mu buryo bukurikira:

  • Rubanda rw’Abanyarwanda: Imibereho myiza igizwe n’ibi bikurikira:
  1. Ibiribwa: gufasha buri rugo kwihaza mu biribwa binyuze mukongera umusaruro warwo, kongera ubwinshi bw’ibiribwa ku masoko y’uRwanda, no kugabanya ibiciro by’ibiribwa.
  2. Ibicanwa (Gazi cg Amashanyarazi) bihagije kuri bose,
  • Amazi meza ahoraho kuri bose,
  1. Umutungo n’inzu byiza kandi bigengaho
  2. Umutungo ubyarira buri rugo uburyo bwo kubaho buhoraho
  3. Akazi n’ubundi buryo bubafasha kwikura mu bukene
  • Ihumure: kugira ngo insinzi ibe iya rubanda ibintu byose birubangamira hakoreshejwe inzego z’umutekano, iz’imisoro n’ubutegetsi bw’ibanze, byose bihagarare rubanda bareke guhora bahangayikishijwe n’uko ubutegetsi cyangwa abandi banyengufu bayirenganya.
  • Umutekano: impinduka zemeranywa muri aya masezerano z’ikuraho zikana kumira ibintu byose byatuma uRwanda rusubira mu ntambara birimo igitugu, inzangano z’amacakubiri, ubwikanyize byakongera kubuza rubanda umutekano.
  1. Ubwigenge: impinduka zemeranyijweho muri aya masezerano zemeza ubwigenge bw’umuntu ku mutungo we, umuryango, ibitekerezo n’imigenzereze bye bitavogerwa cyangwa ngo bibangamirwe na leta, inzego zayo cyangwa abanyengufu.
  2. Uburenganzira: impinduka zemeranyijwe guharanirwa n’abagiranye aya masezerano n’izihesha rubanda uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwose nk’uko buteganywa n’amategeko mpuzamahanga uRwanda rwemera, akarindwa n’itegeko nshinga ry’uRwanda.
    • Urubyiruko: impinduka ziharanirwa n’abagiranye aya masezerano ni izituma urubyiruko rw’uRwanda ruva mu bwigunge ku buryo abagejeje igihe cyo gukora n’abarangije amashuri bose bashyirirwaho ingamba zituma babona akazi, bakanakomeza amasomo yabo mu Rwanda no hanze yarwo ku babyifuza, guteza impano zabo imbere ku bazivukanye n’abifuza kuziga. Kurera urubyiruko rukavamo abayobozi basimbura abasaza, abahanga uRwanda rukeneye n’abo rwasagurira amasoko y’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga tuzagirana amasezerano yogufashanya muby’akazi n’ubumenyi.
    • Abategarugori: abagiranye aya masezerano bemeranya ko Umunyarwandakazi agomba gutezwa imbere ahabwa uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu, hakurikizwa uburinganire bwemewe ku isi, n’uburere bw’umuco nyarwanda kugira ngo uRwanda rudakomeza guta umuco kubera gukurikira buhumyi ibigezweho.
    • ABanyapolitike: amashyaka, impirimbanyi n’abantu ku giti cyabo bakora politike bemerewe umugabane ungana mu isaranganywa ry’ubutegetsi n’imiyoborere y’ibigo n’imishinga bya leta,
    • Abasirikare na Polisi: aya masezerano ateganya ko abasanzwe ari abasirikare n’abapolisi mu Rwanda, n’abandi bitwaje intwaro bifuza gukora uwo mwuga ko ababisanganywe bazakomeza inshingano zabo n’abifuza kwinjira muri iyo myuga bazinjizwa muri izo nzego hakurikijwe umubare n’ibisabwa n’uwo mwuga. Aya masezerano yemeza ko kandi hashingiwe ku bumenyi n’inshingano basanganywe kuzamurwa mu ntera, guhabwa amapeti bizakurikiza ibitegangwa n’amategeko agenga uwo mwuga gusa.
    • Abarimu n’abanyeshuri: abagiranye amasezerano bemeranyije kuzamura uburezi bw’uRwanda bukagera ku rwego ruteganywa muri syllabus kugira ngo byorohereze abarimu gutanga amasomo n’abanyeshuri kwiga ibizabagirira akamaro.
    • ABacuruzi n’abikorera: aya masezerano yemeza ko amasoko yose ya leta azahabwa abacuruzi b’Abanyarwanda hakurikije ubushobozi n’ubushake. Yemeza kandi ko abayagiranye bazashyiraho amategeko yorohereza abakora ubucuruzi mu birebana no gusoreshwa, inguzanyo, gutumiza no kugeza ibicuruzwa mu Rwanda, umutekano w’ibicuruzwa n’abacuruzi.
    • Umugabane w’Abanyarwanda bose: aya masezerano yemerera Abanyarwanda bose umutekano, uburenganzira, ubutabera, imibereho n’amahirwe angana imbere y’ubutegetsi n’amategeko. Abayagiranye bizeza Abanyarwanda kutabasumbanisha cyangwa ngo bavutswe uburenganzira biturutse kuri ruswa, amoko, ikenewabo cyangwa ibindi byose bihabanye n’ibiteganywa n’amategeko y’uRwanda n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
    • Abasirikare n’abasivire bahoze muri PARMEHUTU na MRND: Abagiranye aya masezerano bemeranyije kudakumira cyangwa ngo baheze muri politike n’izindi nzego z’igihugu abahoze ari abarwanashyaka b’amashyaka avuzwe muri iyi ngingo.
    • Abana n’urubyiruko rwa nyuma ya 1994: Abagiranye amasezerano bemeranyije ko bagomba kurinda amacakubiri, inzangano n’inzika by’amoko n’amateka y’abo bose bavuzwe haruguru.
    • Abacitse ku icumu n’inzibutso bya Jenoside: abagiranye aya masezerano biyemeje kubungabunga no kurinda abacitse ku icumu rya jenoside, inzibutso n’ibindi biranga amateka mabi n’ameza uRwanda rwanyuzemo.
    • Umurage n’intwari by’uRwanda: abagiranye aya masezerano biyemeje gukomeza kubungabunga no kubahiriza ibyamaze kwemezwa nk’umurage n’abemejwe nk’intwari z uRwanda, ari na ko hakomeza gusuzumwa ibyirengagijwe byakabaye ku rutonde, ibitaributswe n’ibyasibwe nkana kugira ngo byongerwe ku rutonde ruriho.
    • Guhanga uburezi, ubumenyi n’ubuhanga: abagiranye amasezerano bemeranyije kuvugurura uburezi bukabyazwa umusaruro ufitiye rubanda n’uRwanda akamaro binyuze mu guhanga uburezi, ubumenyi n’ubuhanga bitegurirwa mu nteganyanyigisho, abarimu n’imyigishirize bifasha abanyeshuri kurangiza amashuri yisumbuye bashobora kwigirira akamaro no kukagira igihugu.
    • Abanyarwanda bose:
  3. Abiciwe, abambuwe n’abasenyewe n’ingoma zose cyane cyane iya FPR mugitegereje ubutabera, indishyi n’impozamarira, muzabihabwa mubyemerewe n’aya masezerano.
  4. Abakorera Leta ya FPR badafite ibyaha ku buzima n’imitungo byabo bitavogerwa ko birinzwe n’amategeko y’uRwanda n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
  • Abagizi ba nabi bakoreshwa na Leta ya FPR: Mwijejwe ko impinduka duharanira Atari izo kwihorera no kwihanira, ko akarengane kadacibwa n’akandi. Aya masezerano abizeza ko kubungabunga ubuzima bwanyu, abanyu n’ibyanyu no gufashwa mu kugezwa imbere y’ubutabera bwigenga mugasobanura ibyanyu.
  1. Abandi banyarwanda aya masezerano yizeza gukemurira ibibazo ni abahemukiwe na FPR bari mu byiciro bikurikira:
  2. CYA KURAGANDA: abasirikare na basivile
  3. ABAJEPE: abasirikare n’abasivile
  4. ABASOPECYA: abasirikare na basivile
  5. ABA DUBAI: abasirikare na basivile
  6. Abaturutse mu bindi bihugu n’imigabane bitahawe amazina y’akarengane ka FPR.
  7. Abakada n’abahanzi FPR yambuye,
  8. Abahutu b’abasirikare n’abasivire FPR yakoresheje ikabahemukira,
  9. abahombejwe no guteshwa agaciro kw’amasezerano ya Arusha
  10. Abacuruzi n’abikorera bishwe, abambuwe n’abahombejwe na FPR
  11. Abafasha mu kuzana impinduka babikora ku mugaragaro n’ababikora rw’ihishwa aya masezerano abahesha uburenganzira bungana n’ubw’abayagiranye,
  12. Abafunzwe bose badashobora gufasha mu kuzana impinduka kubera ibihe barimo bemererwa n’aya masezerano ko abarengana bazarenganurwa bagafungurwa, abafite ibyaha ubutabera bwabo buzihutishwa, n’ikiruta byose ko ufunguwe azabona uburenganzira n’inyungu nk’iby’abandi banyarwanda bose bari mu kiciro abarizwamo mu biteganyijwe n’ayamasezerano.
    • INKINGI YA GATATU: KUREMA URWANDA RUSHYA RUZAMURA RUBANDA, RUBANISHA ABANYARWANDA, RWUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU UKO BURI
      • Kurema uRwanda rushya byemejwe muri aya masezerano si ukurema ubutaka bushya ngo tubwite uRwanda. URwanda rushya ruteganywa n’aya masezerano ni urutanga ibyo Abanyarwanda bavukijwe, batigeze bagira kubera imitegekere y’igitugu, akarengane n’ikandamizwa. Urwo Rwanda rushya ruteganywa n’aya masezerano ariko Abanyarwanda bibwira ko rudashoboka kubera ubutegetsi bubakandamije ni urubahesha ibi bikurikira:
  1. Igihugu ufitemo uburenganzira bw’ubuzima n’umutungo byawe
  2. Igihugu udakora bitwarwa na leta igufata nk’umucakara wo kuyikorera gusa.
  • Igihugu utabamo infungwa cyangwa ingaruzwamuheto.
    • kuzamura rubanda byemejwe n’aya masezerano
  1. Ubuzima: imirire, imiturire, ubuvuzi,amazi, imicanire,
  2. Umusaruro: kongera umusaruro wa buri rugo binyuze mu kuvugurura ibyo rukora, kongera akazi kakaboneka byoroshye bashoboye gukora kandi kagatuma imibereho y’umuryango irushaho kuba myiza.
  • Ubumenyi: kujijuka bitanga kumenya uburenganzira, amahitamo, ibibera hirya no hino, n’ukuntu bakoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo bibugarije.
  1. Kwiyobora: gushyiraho abaturage babyifuza kandi babishoboye bakoresha uburenganzira bwabo mu gutora no gutorwa bakaba abayobozi uhereye ku mudugudu, akagari, umurenge, akarere, intara kugera ku rwego rukuru rusumba izindi mu gihugu. Aya masezerano ateganya ko kwiyamamaza, gutorwa no kuzamuka mu nzego abaturage batagomba kugira uwo babisaba, kuyoboka ishyaka, idini cyangwa umuryango, cyangwa kubitangira ruswa, ikenewabo, ubwoko n’ ikimenyane. Ahubwo ko byemerewe buri munyarwanda wese ubifitiye ubushobozi, ubushake n’ikizere by’abamutora gusa.
    • URwanda rubanisha Abanyarwanda bose rwemejwe n’aya masezerano:
  2. Ni urwemera ko rutuwe n’amoko atatu ariyo: Abahutu, Abatwa n’Abatutsi banganya uburenganzira bwo kuba mu Rwanda, kubaho no kugira amahirwe angana ku bitwa Abanyarwanda bose no ku byiza byose by’igihugu birimo n’ibigenwa n’ubutegetsi.
  3. Aya masezerano yemeza ko kugera ku Rwanda rubanisha Abanyarwanda ibi bikurikira bibujijwe:
  4. Gushinga amashyaka, amashyirahamwe, amadini na za kampani bishingiye ku bwoko,
  5. Gutanga akazi, amashuri, inguzanyo, inkunga n’ibindi hashingiwe ku bwoko,
  • Kubaka inzego z’umutekano nk’igisirikare, polisi n’ibindi hashingiwe ku bwoko,
  1. Gutanga ibya ngombwa n’ibindi byemezo hakurikije ubwoko,
  2. Gukoresha inama, inyandiko, itumanaho n’izindi mbwirwaruhame zigenewe cyangwa zibasira ubwoko.
    • Uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwemejwe n’aya masezerano:
  3. Uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwemejwe kubungabungwa n’abagiranye aya masezerano nk’uko bwose bwanditse bukanarindwa n’amategeko mpuzamahanga, ay’akarere n’uRwanda.
    • INKINGI YA KANE: KUBAKA UMUSINGI WA DEMOKARASI
      • Kubaka umusingi wa demokarasi: aya masezerano azirikana ko mu Rwanda hatari kandi hatigeze habaho demokarasi. Abagiranye aya masezerano bakaba biyemeje ko Leta y’inzibacyuho izasimburwa no gutangiza demokorasi ituma abaturage bitorera abayobozi uhereye ku mudugu, akagari, umurenge, akarere, intara, n’izindi nzego zose kugera ku rwego rusumba izindi mugihugu.
      • Demokarasi ikenewe mu Rwanda: abagiranye ayamasezerano bemeranyijwe ko demokarasi izakurikizwa mu Rwanda idasenya inzego zisanzwe ziriho ngo hubakwe iziteganywa n’ishyaka ryatsinze amatora. Ko inzego ishyaka rizajya ry’iyamamariza rikitoreza ari izi zikurikira:
  1. Presidensi
  2. Ba minisitiri
  • Abadepite

Abagiranye ayamasezerano bemeranya ko amatora y’inzego z’ibanze uhereye ku mudugudu, akagari, umurenge, akarere, intara kugera ku rwego rukuru rw’igihugu NACO atazashingira cyangwa ngo y’injirirwe n’amashyaka. Ko ahubwo azakomeza kuba demokarasi iha amahirwe angana yo gutora, kwitoza, kuzamuka mu nzego no kugira ijambo mu byemezo bifatwa kuri rubanda yose ibifitiye ubushobozi, itabanje kwinjira mu ishyaka, gutanga ruswa, kuyoboka idini cyangwa ishyirahamwe, ko ubishoboye akabigirana ubushake n’ikizera cy’abamuzi azajya atorerwa inshingano zo kurinda no guteza imbere igice akomokamo by’umwihariko n’iguhugu muri rusange.

  • Ibigomba kubanziriza kwinjira muri demokarasi:
  1. Kubanza gutegura rubanda gusobanukirwa icyo demokarasi ivuze n’icyo bagomba kuyibyaza,
  2. Gusobanurira rubanda itandukaniro rya demokarasi y’amatora y’amashyaka, n’iy’amatora y’abaturage ashingiye kuri za konseye n’ukuntu ibi byombi bizafasha mu gushimangira demokarasi, kuzana imiyoborere myiza, gukumira umwiryane w’amoko na politike y’igitugu.
  • Kwigisha abakora politike, Abanyarwanda muri rusange uburyo bwa demokarasi nshya igomba gukurikizwa mu Rwanda,
  1. Gushyiraho uburyo bw’imikoranire n’amategeko bigenga imikoranire y’amashyaka na za konseye z’ubutegetsi bwa rubanda,
  2. Gushyiraho amategeko agenga amatora no gushyiraho komisiyo y’amatora.
    • Ibyo demokarasi izahindura n’ibitazahinduka kuri aya masezerano:
  3. Ibizahinduka kuri aya masezerano: gutangiza demokarasi bizatesha gukorerahamwe kwabagiranye ayamasezerano, buri ruhande rutangire kwiyubaka no gukora ukwarwo
  4. Ibitazahinduka kuri aya masezerano: ibikubiye mugitabo syllabus birebana n’imikemurire y’ibibazo by’amateka, amoko, imibereho n’imibanire bya rubanda, imiyoborere no kwigenga bya rubanda bizakomeza gukuriza aya masezerano na nyuma yaho abayagiranye batagihuje imikorere n’imikoranire.
    • Demokarasi ikumirwa n’aya masezerano
  5. Demokarsi ihanganisha abanyarwanda bishingiye ku ironda moko, amateka, amadini, urwego, cyangwa ibindi byabashora mu nzangano, ubwicanyi no guhemukirana,
  6. Demokarasi igira abo itesha agaciro cyangwa igambiriye gusahura, kwigwizaho umutungo no gusenya ibiriho irabujijwe.
    • INKINGI YA GATANU: URWANDA RUFASHA ABAKIRI MUBIBAZO RWIVANYEMO
      • URwanda rufasha abandi: Abagiranye aya masezerano bemera ko n’ubwo ibibazo by’imiyoborere n’ubukungu mu bihugu bya Africa bitandukanye, ibihuriweho n’abaturage b’uyu mugabane birimo imibereho mibi iterwa n’imitegekere mibi, intambara no gusahurwa byokamye ibihugu byose. Ni yo mpamvu abagiranye aya masezerano bazirikana ko ari ntawutanga icyo adafite, ko n’ibibashobokera kwikura mu bibazo by’insobe uRwanda rufite bakarugeza ku rwego rubera ibindi bihugu urugero mu mibereho ya rubanda, imiyoborere ya demokarasi, imyubakire y’ubukungu no gukemura impaka bidateje imvururu, bizaba ngombwa ko uRwanda rutera intambwe yo gufasha abandi banyafrika mu nzira yo kubohora abaturage b’uyu mugabane ba binyujije muri gahunda yitwa Africa Chapter 2.
    • INKINGI YA GATANDATU: URWANDA RUTAGIKENEYE AMASEZERANO NK’AYA
      • Urwanda rukeneye aya masezerano kubera izimpamvu:
  1. Kuko ruyobowe bunyamaswa abarutuye bakaba ari infungwa zo gusorera, kurinda no gupfira ubutegetsi,
  2. Kuko kugira ngo habeho impinduka bisaba Abanyarwanda bagize ibyo bapfa, badahuje amako n’amateka kandi batizeranye bagomba kubirenga bakizerana banafite ibyo bumvikanyeho birinda inyungu za buri ruhande n’izabari mu bugwate bw’igitugu kiriho.
  • Kuko uRwanda rufite abaturage batajijukiwe n’ibyo bifuza,
  1. Kuko abaturage b’uRwanda badafite imibereho myiza,
  2. Kuko abaturage b’uRwanda batazi uburenganzira bwabo ntibanagire uburyo bwo kububurana no kw’irenganura,
  3. kuko uRwanda rutabamo demokarasi,
  • kuko uRwanda rufite amateka mabi y’ubwicanyi, n’ubukene.
  • kuko uRwanda rwabayemo jenoside n’ibyaha by’intambara bihora bibyara impaka zihanganisha impande zabikoze,
  1. kuko uRwanda rurimo igitugu, ubwicanyi akarengane, ubusahuzi na za propaganda bikomeza kurindagiza rubanda rusanzwe rudasobanukiwe uburyo rukwiye kubaho ni yo mpamvu aya masezerano akenewe.
  2. Igihe cyose ibibazo bivuzwe mu ngingo ya kabiri (2) y’aya masezerano bizakemurirwa cyangwa bikarangira, aya asezerano azahita ateshwa agaciro.

INGINGO YA 4: IBIZIRIKANWA N’AYA MASEZERANO:

  • Aya masezerano azirikana ibibi byaranze amateka y’uRwanda bikurikira:
  1. Uhereye mu mwaka wa 1600 kugera mu mwaka wa 1958 uRwanda rwategetswe n’ingoma yacyami yazanye ubuhake bwakandamizaga bukanambura ubumuntu ubwoko bw’abahutu, abatwa na rubanda rugufi rw’abatutsi.
  2. Guhera mu mwaka 1954 habayeho amavugurura agamije guca ubuhake akemezwa nk’iteka n’Umwami Mutara III Rudahigwa,
  • Habayeho PARMEHUTU yatangije ikanakwirakwiza impinduramatwara (revolution) yahamagariye rubanda rw’abahutu guca ubuhake byaje kubyara amacakubiri, inzangano zishingiye ku moko, gutwikira, kwica, gusahura no kumenesha abatutsi hagati ya 1957-1973.
  1. Parmehutu yatangije republika ya 1 y’ubakiye ku ishyaka rimwe na politike y’amacakubiri n’igitugu kishe inzirakarengane z’abatutsi zibarirwa mu bihumbi 20,000 zizira ubwoko n’ibitero by’inyenzi zagabye muri za 1963,
  2. Yemezako leta ya parmehutu iyobowe na Kayibanda yaje guhirikwa muri Coup d’etat yakozwe n’ingabo ziyobowe na Gen. Juvenali Habyarimana mu mwaka 1973,
  3. Yemezako nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa PARMEHUTU, benshi mu bari bagize ubutegetsi bwayo bishwe urw’agashinyaguro n’ubutegetsi bwa Gen. Juvenal Habyarimana,
  • Yemeza ko nyuma yaho ubutegetsi bwa Gen. Juvenal Habyarimana n’ubwo butibasiye abatutsi nk’ubwabubanjirije, bwakomeje kubaheza no kubakandamiza mu buryo bunyuranye ndetse bunangira impunzi zifuza gutaha biza kuvamo gutaha kungufu binyuze mu bitero byagabwe ku Rwanda tariki ya 1-10-1990 biyobowe n’uwari ukuriye ingabo zateye zizwi kwizina rya RPA ariwe Gen Major. Fred Gisa Rwigema,
  • Twemerako Gen. Fred Gisa Rwigema yaje kwicwa tariki 2-10-1990 n’abantu bataramenyekana kugeza ubu bigakurikirwa n’imfu nyinshi zidasobanutse z’abasirikare bakuru barimo Major Peter Bayingana, Majoro Bunyenyezi, Lt. Col. Adam Waswa n’abandi batabarika mugisa nko guhorera Rwigema ku rupfu rwe rutasobanutse.
  1. Twemeza ko nyuma y’izimfu zose ubuyobozi bwa FPR bwaje kugabirwa Major Paul Kagame bikozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
  2. Twemezako iyimikwa rya Major Paul Kagame nk’umukuru w’inkotanyi ryaje kubyara imfu z’abantu benshi barimo abasirikare, abasivire bagannye inkotanyi, n’abaturage bari mu duce imirwano yaberagamo ku buryo bisaba ubutabera kubisobanukirwa no guhumuriza imiryango y’abo byabayeho.
  3. Twemerako nyuma yo gukara kw’intambara habayeho ihagarikwa ry’imirwano mu mwaka 1992 nyuba y’ibiganiro byahuje abayobozi b’inkotanyi na leta ya Perezida Juvenal Habyarimana bikaza kubyara amasezerano azwi ku izina rya ‘ARUSHA PEACE ACCORD’ atarubahirijwe kubera iyicwa rya Perezida Juvenal Habyarimana wahanuwe mu ndege yari arimo n’abo bari kumwe kugeza n’ubu ritarasobanuka.
  • Twemeza ko mu Rwanda habayeho jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biturutse ku nzangano z’amoko, uburakari bw’intambara ya FPR, n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yamuhitanye tariki 6 -4-1994,
  • Twemeza ko tariki 4 -7-1994 FPR iyobowe na Paul Kagame, mu mivu y’amaraso, imirambo n’imiborogo myinshi by’inzirakarengane yafashe ubutegetsi itsinze Leta y’agateganyo yiswe iy’abatabazi yari ikuriwe na Perezida Sindikubwabo Théodore na minisitiri w’intebe Yohana Kambanda, batabashije guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’insoresore z’abahutu zari zigize urubyiruko rw’ishyaka MRND ruzwi ku izina ry’Interahamwe;
  • Twemezako zimwe mu ngabo zahoze ari iza RPA ziyobowe na Paul Kagame zakoze ibikorwa byo kwihorera ku mpunzi zari zikambitse mu nkambi ya KIBEHO tariki ya 22 -4- 1995 no mu nkambi z’icyahoze ari Zaire hagati ya 1996-1997 umubabare wazo ukaba utaramenyekana kugeza ubu.
  1. Twemeza ko mu rwego rwo kugundira ubutegetsi, gukumira abandi no kwikingira ibyaha Perezida Paul Kagame yubakiye igitugu:
  2. Ku iterabwoba n’ubwicanyi, ubusahuzi, gufunga no gutesha agaciro uwo ashatse wese,
  3. Kwica, gushimuta bigamije gucecekesha abatavuga rumwe na we, abanyamakuru, abagaragaza ubuhanga n’ubwigenge mu mitekerereze n’imitungo, abari imbere mu gihugu bahimbirwa ibyaha bagafungirwa amaherere, bakaburirwa irengero, bakubitwa bibamugaza burundu, batotezwa hagamijwe kubahatira kwemera ibyaha batakoze hakoreshwe abashinjabinyoma bateguwe n’inzego z’iperereza,
  4. Peresida Paul Kagame na FPR bimitse akarengane kavogera ubuzima, imitungo n’uburenganzira bwose bya rubanda,
  5. Twemezako Paul Kagame yateje uRwanda ibibazo by’insobe birimo no gucuruza amaraso y’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu ntambara z’ubucancuro akorera ba gashakabuhake ku nyungu ze bwite.
  6. Twemezako Paul Kagame amaze guteranya uRwanda n’ibihugu byinshi cyane ibihana imbibi n’uRwanda acengezamo abicanyi agamije kwica abaturage baho no gushimuta Abanyarwanda bahahungiye, ibikorwa akoreshamo Abanyarwanda acengeza n’indi mitwe y’ibyihebe n’urugomo arema mu duco tw’abagizi ba nabi atera inkunga tugacura inkumbi muri ibyo bihugu.
  7. Twemezako ubutegetsi bwa Paul Kagame bucengeza abicanyi n’amarozi mu bihugu binyuranye ku isi bugamije kwica ababuhunze. Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikaba bimaze guhitana Abanyarwanda batari bake barimo Seth Sendashonga wiciwe I Narobi muri Kenya mu 1998 na Col. Theoneste Rizinde wiciwe I Nairobi muri Kenya mu mwaka wa 1997, Col.Patrick Karegeya wiciwe muri Africa yepfo mu 2013, Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa umaze kurasirwa muri Africa yepfo incuro zigera kuri eshatu.
  8. Twemezako kandi ko hari abandi banyarwanda batabarika b’abasivire n’abasirikare bamaze kwicwa, gushimutwa bakagarurwa mu Rwanda cyangwa bakaburirwa irengero burundu ku kagambane ka Leta ya Paul Kagame.
  9. Twemezako ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeje kwica no kurigisa Abanyarwanda imbere mu gihugu batagira ubarengera.
  10. Twemezako ubutetsi bwa Paul Kagame buhora bugenda ku banyarwanda babuhunze bugamije kubabuza amahoro n’amahwemo bunyuze mu kubahimbira ibyaha.
  11. Twemezako ubutegetsi bwa Paul Kagame bwambura Abanyarwanda amasambu yabo ku gahato bukanasenyera abiyubakiye, bwitwaje amategeko, imisoro n’ibindi bibi bukoresha mu kurenganya.
  12. Twemezako ubutegetsi bwa Paul Kagame butangisha imisanzu y’agahato yo gushyigikira FPR n’ibindi bitazwi, bitabarika ntibinagire iherezo.
  13. Twemezako ubutegetsi bwa Paul Kagame bumaze kwica abasirikare, abanyapolitiki n’abasivire babufashishe kujya ku butetsi batabarika.
  14. Twemezako ubutegertsi bwa FPR buyobowe na Paul Kagame bukenesha nkana abacuruzi n’abikorera bose iyo batabuhatsweho ngo babugemurire ibyabo.
  15. Twemeza ko Rwanda revenue, inkiko, inteko ishinga amategeko, polisi, inzego z’iperereza, izishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, za ambasade n’iz’ubuyobozi bw’ibanze bibereyeho gucura no gukwirakwiza akarengane mu banyarwanda.

INGINGO YA 5: IBIHE BIRANGA UBUFATANYE

  • Mukubaka muvoma: abagiranye aya masezerano bemeranyije gukangurira abo basanganywe mu miryango babarizwamo, inshuti, abo bahuje ubwoko n’abandi bose bagezaho ubutumwa, kuyoboka no gukurikiza ingamba n’imirongo politike, sosiyare na ekonomike (economic) bagezwaho na muvoma.
  • Mukubaka ingufu: abagiranye aya masezerano bemeranyije ko ari bo ingufu za muvoma zubakiyeho bakaba bemeranyije guhuza uburyo bw’abantu, ibikoresho, amafaranga no kwitanga mu bikorwa byose bahamagariwe gukora mu rwego rwo kuzana impinduka.
  • Muguharanira impinduka: ibikorwa byose byo guharanira impinduka bishingiye ku bagiranye aya masezerano n’umuryango mugari Abanyarwanda ku buryo ubwitange mu guharanira izi mpinduka bihera ku bagiranye aya masezerano kandi babifata nk’inshingano zabo z’ibanze ari nta kuzuyaza, kwinuba cyanga kugononwa.
  • Imiyoborere: uretse ubuyobozi bushyizweho n’amatora kugira ngo burangaze muvoma mu mpinduka zikenewe, buri munyamuryango n’undi munyarwanda uri cyangwa utari mu bashyize umukono kuri ayamasezerano ni umwe mu bihumbi by’abayobizi muvoma yubakiyeho bagomba guhabwa inshingano zibazamura mu ntera cyangwa bagatorerwa kuyobora mu gihe cy’amatora mu gihe azwiho ubwitange, ubushobozi, ubuhanga n’ubushake mu bikorwa mu nshingano ahabwa cyangwa ibyo akora ku giti ke agamije gushyikira impinduka.
  • Mu gihe k’insinzi: ni gihe k’insinzi no kubohoka kuri rubanda, kubatsinze n’abatsinzwe, abagiranye amasezerano bemeranyijeko atari igihe cyo kubyutsa inzika, inzangano z’amoko cyangwa kwihorera ku batsinzwe cyangwa abafatanyije urugamba. Abagiranye amasezerano bemeranyieje ko abakekwaho ibyaha bari muri Leta yatsinzwe n’abatahutse bose baguma kuba abere kugeza igihe bashinjwe n’ubutabera ibyaha bikabahama kandi ko umutekano wabo urinzwe nk’uw’abandi benegihugu bose.
  • Inshingwa rya leta y’inzibacyuho: mu gihe k’ishingwa rya leta y’inzibacyuho, abayobozi bose bazwi n’abatazwi bazaba bareshya bazahurizwa hamwe mu nama ya muvoma izatorwamo abagize Leta y’inzibacyuho n’abagomba gukomeza kuyobora muvoma kumara igihe cy’imyaka 7.
  • Mu gutangiza uRwanda rushya: abagiranye amasezerano bemeranyijeko bazubaka uRwanda rushya rubohora rubanda mu mibereho, uburenganzira bwose, ko kandi ibyo bizakurikiza ingamba ku mibereho, imibanire n’uburenganzira bikubiye mu gitabo Syllabus For Better Life in Rwanda kizakurwamo imishinga n’ingamba bya Leta igamije kugira uRwanda rushya ku banyarwanda bose.
  • Mu gusohoka mu nzibacyuho: habura umwaka kugirango dusohoke mu nzibacyuho dutangiza inzira ya demokarasi, abagiranye amasezerano bemeranyijeko amashyaka yemejwe n’itegeko nshinga azahabwa uburenganzira bwo kwimenyekanisha, gushaka abayoboke, anaterwe inkunga zo kubaka ubushobozi butuma yiyamamaza mu matora.
  • Ibindi biteganywa n’aya masezerano:
  1. Amoko yabanyarwanda: abagiranye amasezerano bemeranyijeko amoko y’abanyarwanda azwi ari atatu, (Hutu, Twa na Tutsi), ko azakomeza kubaho aranga Abanyarwanda mu bwubahane bw’Abanyarwanda n’ikiremwa muntu abayagize bemerewe gushaka mu bwoko bihitiyemo, no kubona ibyo amategeko, ubushobozi n’uburenganzira bw’ikiremwa byemewe mu Rwanda no ku isi bibemerera.
  2. Abaguye n’abamugariye mu ntambara z’ubucanshuro: kimwe n’abandi bose bamugariye mu ntambara za FPR, abashyizwe mu za bukuru n’abandi bose barenganyijwe bemerewe n’aya masezerano guhabwa indishyi n’imperekeza biteganywa n’amategeko ikiguzi kibagomba.
  • Ubwami bw’uRwanda n’ibirango by’abwo: abagiranye aya masezerano bemeranyije gucyura no gusubizaho ubwami bw’umuco.
  1. Ibihugu by’abaturanyi: abagiranye aya masezerano bemeranyije gusubukura no gushimangira umubano ushingiye ku bwubahane, ubuhahirane n’imigenderanire myiza n’ibigu byose cyane iby’abaturanyi.
  2. Ibihugu by’abakoroni: abagiranye aya masezerano bemeranyije ko ubutegetsi bushinzwe kuyakurikiza buzaha abakoroni ibyo bubagomba bitabanje kuguranwa ubuzima n’uburenganzira by’ikiremwa muntu bya banyarwanda.
  3. Ibibujijwe: abagiranye aya masezerano bemeranyijeko haba mu gihe cy’iyubakwa ry’iyi muvoma, mu ishingwa rya Leta, mu gihe cya demokarasi na nyuma y’aya masezerano ko yaba umuntu ku giti ke, ishyaka, ishyirahamwe, umuryango, ingabo, polisi cyangwa urundi rwego rwose ruhuza Abanyarwanda bitazubakirwa ku bwoko cyangwa rugahamagarira abantu kuruyoboka rugamije kwihuza ku nyungu z’ubwoko, idini, ikenewabo, ikimenyane, uturere cyangwa ibindi byose byaganisha mu kwironda, ruswa n’amacakubiri.

INGINGO YA 6: ICYO AYA MASEZERANO AGAMIJE

  • Aya masezerano agamije guha Abanyarwanda n’uRwanda ikerekezo gishya gishingiye kuri ibi bikurikira:
    • Guca urwikekwe n’ubwoba hagati y’abahutu n’abatutsi bwatewe n’ubwicanyi, jenoside n’amateka byabatanyije bakabasha guhana ikiganza, gufatana mu mugongo, mu kubaka ubumwe, ingufu z’abantu n’ibintu byabaha ingufu z’abashoboresha kurwanya no gutsinda igitugu hakaremwa uRwanda rushya rushingiye ku mitegekere mishya ishingiye ku burenganzira bungana kuri bose, idasumbanisha amoko, itagira uwo ikumira cyangwa ngo irenganye imuziza uko yavutse, imyemerere cyangwa ibitekerezo bye.
    • Abagiranye aya masezerano bemeranyije guca amateka y’inzangano, inzika n’inzigo byayo, guca umuco w’ubwicanyi bushingiye ku moko n’ubushingiye kuri politike, akarengane, igitugu, ubukene, ubushomeri n’inzara hashyirwa mu ngiro ingamba zateganyijwe kubica zikubiye mu gitabo Syllabus For Better Life in Rwanda.
    • Abagiranye aya masezerano biyemeje kubaka ubumwe, ubufatanye n’ingufu bishingiye ku guhuza abantu, ubushake, uburyo n’ingufu bikenewe mu guhangana no gutsinda igitugu, ubwicanyi n’akarengane bya Paul Kagame na FPR ye.
    • Abagiranye aya masezerano biyemeje ko kubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu uko ariko bitabahesha uburenganzira bwo gusimbura ubutabera cyangwa gusonera ibyaha bikomeye nk’ibya jenoside n’ubundi bw’icanyi bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda.

INGINGO YA 7: ABAGIRANYE AYA MASEZERANO

7.1. Aya maserano akozwe hagati y’abahagaririye:

  • Amashyaka n’imiryango ya politike,
  • Sosite Civile,
  • Abanyamyuga, Abahanga n’intiti z’uRwanda
  • Impirimbanyi
  • Abanyarwandakazi
  • Urubyiruko
  • Abahagarariye Amoko y’abanyarwanda
  • Imitwe yitwaje intwaro
  • Abacuruzi n’abikorera
  • Abacitse ku icumu
  • Amoko atatu yu Rwanda hutu, Tutsi na Twa,
  • Indorerezi

INGINGO YA 8: IGIHE AZAMARA

  • Aya masezerano agizwe n’ibice bibiri kimwe kizakomeza kerekeranye na Syllabus For Better Life in Rwanda, n’ikindi kizarangirana n’inzibacyuho ari cyo ubufatanye bw’abayashyizeho umukono.
    • IGICE KIRANGIRA: n’ikerekeranye n’ubufatanye mu kuzana impinduka by’abavugwa mu ngingo ya 7 yayo, gitangirana n’isinywa ryayo kikarangirana n’igihe k’inzibacyuho.
    • IGICE GIKOMEZA: Ni ikirebana n’ibisubizo byose bitanzwe kubibazo by’uRwanda bikubiye mu gitabo kiswe Syllabus For Better Life in Rwanda, cyane kubireba imibereho ya rubanda, imibanire y’amoko, kwiyobora kwa rubanda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu uko buri.

INGINGO YA 9: GUKEMURA IMPAKA ZISHINGIYE KURI AYA MASEZERANO

  • Impaka zose zizavuka hagati y’abagiranye aya masezerano zizakemurwa mu buryo bukurikira:
    • Kuganira ibitumvikanyweho mu buryo bwa kivandimwe.
    • Kuganira bifashijwemo n’ubuyobozi, abanyamuryango n’inshuti by’uru rugaga.
    • Gutanga ikirego mu nama rusange y’urugaga.
    • Kuregera ubutegetsi bushyizweho biturutse kuri aya masezerano.
    • Kuregera inkiko z’uRwanda n’imiryango mpuzamahanga.

INGINGO YA 10: IBIREBWA N’AYA MASEZERANO

  • Aya masezerano yemeranya ibi bikurikira:
    • Ko abahuriye muri muvoma bose ari abanyamuryango banganya agaciro, ijambo n’ijwi imbere ya congere yayo nimbere ya rubanda rw’Abanyarwanda.
    • Ko abemera aya masezerano bose bahita bahinduka abanyamuryango ba muvoma bakanatangira gukurikiza amategeko n’amabwiriza biyigenga.
    • Abagiranye aya masezerano bose bemera guhuza ingufu z’abantu, ibintu n’amafaranga bifasha mu kwihutisha impinduka zisenya igitugu cya FPR na Paul Kagame.
    • Abagiranye aya masezerano bemera ko ibyemezo byose bifashwe na muvoma bibaba bikozwe ku nyungu no mu izina byabo.
    • Abagiranye aya masezerano bemera, bagengwa, bubahiriza kandi bagakurikiza amategeko n’amabwiriza bigenga muvoma/urugaga.
  • Ibidateganyijwe muri aya masezerano: ibidateganyijwe n’aya masezerano byose hazisungwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza bya muvoma/urugaga.

INGINGO ya 11: INYUNGU Z’ABAREBWA N’AYA MASEZERANO:

  • RUBANDA RW’ABANYARWANDA bingeri zose bari mu Rwanda no mu mahanga aya masezerano abahesha inyungu zikurikira:
  1. Uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu bavukijwe na leta y’igitugu iyoboye uRwanda.
  2. Uburenganzira bungana ku gihugu uRwanda no ku mitungo yabo barufitemo cyangwa bazarushoramo.
  • Abagarurira ubumuntu nijambo bingana imbere ya muvoma n’imbere y’amategeko.
  1. Abafungurira amateka mashya abahesha imibereho n’ubuzima bwiza buzira kwicwa, gutotezwa, kwamburwa ibyabo.
  2. Abafasha kuva mu bukene, ubushomeri n’inzara.
  3. Abakura mu nzangano z’amacakubiri ashingiye ku moko, uturere na politike.
  • Abahesha ububasha bwo gushyiraho no gukuraho umutegetsi w’urwego urwo ari rwo rwose.
  • Abahesha ububasha bwo kubona ibyo bafitiye uburenganzira n’ubushobozi byose batagombye kubitangira ruswa, ikimenyane, ikenewabo, idini, ishyaka cyangwa ishyirahamwe, ahubwo bishingiye kukuba ari abene gihugu babifitiye ubushobozi n’ubushake.
    • ABAGIRANYE AYA MASEZERANO
      • Amashyaka, Sosite Civile, Abanyamyuga, Abahanga ,Impirimbanyi, Abanyarwandakazi, Urubyiruko, Abahagarariye Amoko y’Abanyarwanda, Imitwe yitwaje Ibirwanisho, Abacuruzi n’abikorera n’abacitse ku icumu. Aya masezerano abahesha inyungu z’ikurikira:
  1. Ubunyamuryango muri muvoma/urugaga butagira uwo busumbanisha,
  2. Uburenganzira n’amahirwe bingana mu kwiyamamariza, gutorerwa no kuyobora muvoma mu gihe ubitsindiye.
  • Imigabane ingana muri Leta y’inzibacyuho, amasoko ya Leta, urubuga rwo kugaragarizamo impano binyuze mu gutanga ibitekerezo bitaryanisha amoko no gukora ibikorwa by’ubuhanga n’imyuga,
  1. Bakomorerwa amahirwe yose muvoma/ urugaga rutanga mu gihe cyo guharanira impinduka n’igihe izaba iyobora uRwanda.
    • INGABO NA POLISI: aya masezerano abizeza kubaka igisirikare na polisi by’umwuga bitagizwe n’ubwoko bumwe, bidakorera umuntu cyangwa agatsiko, ariko bigizwe n’abaturuka mu moko yose y’Abanyarwanda babyifuza kandi banabifiye ubushobozi busabwa n’abemerewe kwinjira muri iyo mirimo.
  2. Aya masezerano yizeza kandi ingabo, polisi n’inzindi nzego z’umutekano ko kwinjira mu gisirikare bizajya byemerwa ku muntu wabanje gukorerwa igenzurwa n’ubuyobozi bw’aho akomoka cyangwa aho atuye bumuzi neza bukaba aribwo buzajya bumutangaho umukandida mu rwego yifuza kujyamo.
  3. Aya masezerano yizeza inzego z’ingabo, polisi n’izindi zishinzwe umutekano ko mu rwego rwo gutanga amahirwe angana mu kwiga, kuzamuka mu ntera z’amapeti n’inshingano no guhabwa misiyo bya gisirikare bizajya byigirwa bikanemerezwa mu nama nkuru y’igihugu NACO ihuza abayobozi bose bagiye bazamuka mu nama z’imidugudu, utugari, imirenge,uturere, intara kugera ku rwego rukuru rwigihugu bahuriramo na zakonseye z’inzego z’ingabo, polisi n’izindi zishinzwe umutekano nk’uko bikubiye muri Syllabus for Better Life in Rwanda. Ibi bizatuma hatabaho akarengane ako ariko kose cyane ko ibibazo byose bizajya byigirwa muri uru rwego rukemeza amabwiriza izindi nzego zizategekwa gukurikiza.
    • ABARI MURI LETA YA FPR BASHYIGIKIYE BAKANAFASHA MUKWIHUTISHA IMPINDUKA:
  4. Aya masezerano abemerera imyanya n’ubufatanye mu gushinga Leta y’inzibacyuho.
  5. Abemerera kubarinda n’imiryango n’imitungo byanyu.
  6. Abizeza ubutabera butavugirwamo kubakekwaho ibyaha.
    • ABASONEWE N’AYA MASEZERANO bagahabwa uburenganzira bungana nk’ubw’abayagiranye ; batagombye kuyagiramo uruhare cyangwa kuyasinya:
  7. Infungwa zose zitabasha kugira uruhare mu mpinduka kubera ko ziri muri gereza.
  8. Abafasha mu kugera ku mpinduka bakoresheje imyanya n’inshingano bafite ariko batabasha kugira uruhare mu biganiro n’isinywa ry’aya masezerano bitewe n’inshingano bagifite muri Leta iriho barimo abasirikare, aba polisi, n’abayobozi b’inzego zinyuranye.

INGINGO YA 12: ABASHYIZE UMUKONO KURI AYA MASEZERANO:

  • ABASINYE AYA MASEZERANO
    • Amashyaka n’indi mitwe ya politike
    • Sosite Civile
    • Abanyamyuga
    • Abahanga n’intiti z’uRwanda
    • Impirimbanyi
    • Abanyarwandakazi
    • Urubyiruko
    • Abahagarariye Amoko y’Abanyarwanda
    • Imitwe yitwaje intwaro
    • Abacuruzi n’abikorera
    • Abacitse ku icumu
  • INDOREREZI MURI AYA MASEZERANO
    • Abahuza Mpuzamahanga
    • Abatumirwa bihariye
    • Abaterankunga
    • Abafite inyungu mu Rwanda

Bikorewe London tariki 10 zu kwezi Kwa 8 umwaka 2019

Richard R. Kayumba

NATIONAL PEOPLE’S CONCERN (NPC)

+44 73 77392220 WhatsApp