NTURI MUBIFUZA IBIDASHOBOKA, ABANYESHYARI, ABINZANGANO ZIDASHIRA, ABATICUZA N’ABATABABARIRA CG ABAGAYANA? NI WOWE GISUBIZO URWANDA NA BANYARWANDA BITEGEREJE!

9bf31db1-2fd8-4c7c-a4bf-c325cd02046b

NTURI MUBIFUZA IBIDASHOBOKA, ABANYESHYARI, ABINZANGANO ZIDASHIRA, ABATICUZA N’ABATABABARIRA CG ABAGAYANA? NI WOWE GISUBIZO URWANDA NA BANYARWANDA BITEGEREJE!

Ukeneye igihugu,  ijambo n’uburenganzira bigushoboresha guca amacakubiri, inzika n’inzigo, ubwicanyi, igitugu na karengane, ubukene, ubushomeri n’inzara mu Rwanda?

Nange ndabikeneye, kuki  tudafatanya kubiharanira no kubigeraho? Nfasha ngufashe guhuza ubumwe n’ingufu bya banyarwanda binyuze muri dialogue. Nkwemereye kukubera umufatanya bikorwa ukumva, ukwihanganira akanagutabara ubikeneye. Nawe niyo nkunga ngusaba, nyemerera ko twafatanya, ko wafatanya n’abandi banyarwanda tuzahuza bingeri n’imigenereze bihabanye n’ibyawe. Nfasha gushaka abantu 10 ubasabe nabo gushaka undi mubare w’abantu 10 buri umwe.

Uku  niko tugiye guhuza abanyarwanda babyara imbaraga z’abantu n’ibintu bikenewe tukabasha gukiza abanyarwanda nu Rwanda natwe tukagera kunzozi zacu tutageraho nta bufatanye.

Uranfasha? Urifasha cg ufashe abawe? Urafasha abanyarwanda? Urafasha urwanda? Nshakira amazina na contacts z’inshuti zawe 10 mwumvikanye!

 

Urwanda ruzira amacakubiri, ubwicanyi, igitugu, akarengane, ubukene ubushomeri n’inzara kuri wowe n’abawe!

 

Richard

NTAMBWE ZIGOMBA GUKURIKIZWA MUGUTEGURA DIALOGUE

House

  1. INTAMBWE ZIGOMBA GUKURIKIZWA MUGUTEGURA DIALOGUE:
  • Gushyiraho Komite itegura dialogue
  • Guha komite mandate igomba gusohoza
  • Gufasha komite gukora inshingano zayo
  • Gutumiza no gukoresha dialogue
  1. IBIGOMBA KUVA MURI DIALOGUE
  • Ideology
  • Amasezerano
  • Ingamba
  • Movement
  • Leadership
  1. GUFATANYA MUGUHARANIRA IMPINDUKA
  • PLAN A: Kugeza kuri leta yu Rwanda na mahanga ibyo abanyarwanda basabiye muri dialogue,
  • PLAN B: gukora ibindi bikorwa duhuriyeho byafasha kuzana impinduka,
  • Gusimbura cg gutsinda igitugu na karengane bya fpr hagashingwa leta yemeranyijweho muri dialogue
  1. IMPINDUKA TUTIFUZA:
  • Izadusubiza mu butware bw’interahamwe cg abazishyigikiye,
  • Iziha umuntu ububasha bwokongera kudufata bugwate
  • Impinduka zihombya bamwe mubaziharaniye,
  • Izimenesha abanyarwanda bari mu Rwanda cg zikabuza abari mubuhungiro gutaha
  • Izitabohora rubanda
  • Izitera abandi abafatanyije kubirwaniramo
  • Izibangamira ubutabera zimakaza kwihorera cg zibasira bamwe
  • Izibuza ubutabera nindishyi ababitegereje
  • Izibyara chaos
  1. AMAPFUNDO 3 YA TURINDA IBINDI BYAGO:
  • Amasezerano Ingoma Bihumbi
  • Syllabus For Better Life In Rwanda
  • National Council (NACO) imiyoborere ishingiye kuri rubanda
  1. IBIGOMBA GUKORWA NABO DUHUJE KUMVA IBINTU KIMWE:
  • Twegere abanyarwanda, amashyaka, impirimbanyi na civil society tubakangurire dialogue, tubasabe gutanga umuntu 1 burikimwe kugirango bikore komite itegura dialogue,
  • gusaba abanyarwanda miliyoni 3 gutange £2 buri umwe.
  • Komite itegura dialogue ishyireho secretariat
  • KOMITE IHABWE MANDATE IKORA IBI BIKURIKIRA:
  • Kwegera abanyarwanda no Kwegeranya ibitekerezo bikurwamo ibigomba kw’igirwa muri dialogue
  • Gushyiraho uburyo dialogue izakorwa
  • Kwegeranya amafaranga n’ibikoresho bizakenerwa muri dialogue
  • Gukangurira rubanda binyuze mwitangaza makuru noyikugisha inama
  • Guhitamo abazatumirwa muri dialogue
  • kwemeza ibigomba kuba ku murongo w’ibyigwa
  • Gutegura uko ingingo zizakurikirana kuri agenda
  • Gutegura no kwemeza igihe dialogue izamara nigihe ntarengwa
  • Gushakisha abazagira uruhare muri dialogue
  • Kwemeza aho dialogue izabera nu mutekano wayo
  • Gutumiza dialogue no kwakira abazayitumirwamo
  • Gushyiraho uburyo dialogue izakurikiranwa na banyarwanda bose
  • GUTEGURA IMISHINGA IKURIKIRA IZEMEREZWA MURI DIALOGUE:
  • Ingenga mitekerereze ihuza abanyarwanda
  • Amasezerano
  • Imbanziriza mushinga y’ingamba (syllabus)
  • Movement, imiterere yayo, inshingano, framework,
  • Stati n’inyandiko ngenga mikorere by’ihuriro

 

URwanda ruzira amacakubiri, ubwicanyi, igitugu, akarengane, ubukene, ubushomeri n’inzara!

 

Richard R. Kayumba

AGAKIZA NTIKABAMO AMARUSHANWA!

EYE

Ntabwo ndi mubamaranira imyanya y’ubutegetsi ahubwo nfite Vison yo gukiza uRwanda kandi ishyigikiwe n’imbaraga nange nkigerageza gusobanukirwa. Ntawe ndwana nawe kandi nta n’undwanya ngo antsinde kuko izombaraga zitagaragarira abantu zica umutwe ikizitambika imbere cyose. None ndagusaba none wowe usoma ndagusaba nsaba n’abandi banyarwanda kunfasha tukumvikanisha ubu buryo buzabakiza kugirango bidashobotse ko twe tubusohoza, rubanda izabohorwe n’uRwanda rukire. Hari abanenga ko mvuga ukuri mubiganiro nkora, ko ngo ntangaguza ibitekerezo kubuntu bigatuma babyiba. Ibisubizo mpa bene abo nuko: bimwe mubizira ntemerewe harimo ikinyoma, akarengane no kw’ikunda! Ibi bitekerezo bitangwa kunyungu z’abanyarwanda sijye nkumuntu binyuraho (ntabwo ari personal property). Hari n’abambwira ko nagombye kubanza kw’imenyekanisha abantu bakamenya mbere yo kumenyekanisha vision, abo mbasubiza ko isoko ricuruza vision ryibonera abaguzi ba vision, iricuruza personality rigakurura abagura imibiri (indaya).

Nshimiye mwe mwese muri bubone ubu bukangura mbaga  mukanfashiriza ko mukunda urwanda n’abanyarwanda kurusha uko mwikunda kuburyo mwifatanya n’igisubizo gikiza abanyarwanda kurusha uko mushakisha abo mukunda mubitewe nuko bakora ibibabyarira inyungu!

Richard R. Kayumba