POLITIKI IFITE INTEGO ITANDUKANIRAHE NO GUHANGANA CG GUHANGARA?

POLITIKI IFITE INTEGO ITANDUKANIRAHE NO GUHANGANA CG GUHANGARA?

Nusesengura politiki ya opposition yacu urasanga turi mubyiciro bikurikira:

  1. Bamwe dukora politiki igamije impinduka zacu ubwacu, amashyaka cg amoko byanyu kuburyo musanga bitagenze uko mubishaka ahubwo byarorera.
  2. Abandi mukora politiki yo kw’ihanaguraho ibyaha, yo gukwirakwiza uburakari bwo kw’ihimura cg kwihorera kubanzi banyu, kw’imurika, kuyisabisha imisanzu hirya nohino cg akazi kuri Paul Kagame.   
  3. Abandi mukora gahunda yo guhangana, gusebanya no kugenda kubantu mwanga aho kugendera ku mirongo ya politiki mwemera.  
  4. Abandi mugakora politiki y’itangaza ni sesengura makuru, gukwirakwiza ibihuha, inkuru mbi za biracitse nokwishakira inshuti gusa ariko mubyita politiki.  
  5. Abandi mukora politiki yo kubiba amacakubiri, urwikekwe no kubangamira ibyaduhuza mugamije guheza mumva abo mwaziroshyemo mugamije kubagira ibitambo bishya.
  6. Abandi mukora politiki yo gufana ibikomerezwa, gukurikira biracitse no kurata kurwana, gukurikira inshuti cg tugatera imbabazi gusa twiyita ko turi muri opposition tutazi icyo bivuze.  
  7. Abandi mukora politiki yo gushakisha ibikoresho bya bantu ba bafasha kugera aho mwizeye ingufu mukabyihinduka.
  8. Abandi mukora politiki yo gushinga akaguru hose kugirango umwe murimwe natsinda abegeranye mukore umugambi muziranyeho ubwanyu.
  9. Abandi mukora akazi ko kwegeranya ibitekerezo bitangwa nogucungana ko impinduka zigeze mugatonda umurongo wa bishyuza ari ntacyo mushoye.
  10. Abavuzwe mu byiciro bigarajwe haruguru NPC irababwira iti, politiki y’ubutamba mbuga, ubuswa no kw’ifuza dukora by’icisha, bifungisha kandi binahejeje rubanda mu bwicanyi, igitugu, ingoyi, akarengane, ubukene, ubushomeri ni nzara.

Abakora politiki y’ukuri kandi ifite intego bitari ugushimisha abo muhakirizwaho murihe? NPC irabategereje kugirango mujye inama zunga abanyarwanda n’uburyo bikenewe byakiza u Rwanda.

U Rwanda rukize amacakubiri, ubwicanyi, igitugu, akarengane, ubukene, ubushomeri n’inzara.

Richard R. Kayumba

U RWANDA RUDUKUNDA, RUTURENGERA RUKADUKIZA TWESE RUTINDIJWE NIKI?

U RWANDA RUDUKUNDA, RUTURENGERA RUKADUKIZA TWESE RUTINDIJWE NIKI?

U Rwanda rw’ubuhake turaruzi, u rw’ubwicanyi n’inzangano z’amoko turaruzi, urw’ubugome, akarengane, urugomo, ubugegera n’ubusahuzi tururimo.

Tugumane P. Kagame/FPR biduheze mugitugu, akarengane n’ubwicanyi bye, twigemurire amashami ya Parmehutu, MRND, CDR n’Interahamwe bidubize mu 1959 -1994, cyangwa duhitemo u Rwanda rudukunda, rudukiranura, ruduha amahirwe, uburenganzira, ihumure n’umutekano bituma twese tubaho duhumurijwe kandi tujya mbere.

Abanyarwanda mutuye mu Rwanda mwaba abari muri leta cg muri rubanda ndabizi ko benshi turikumwe kandi dusangiye iby’ifuzo n’imyumvire, ndabakunda kandi ndabizi ko namwe mutanyanga kuko mbafitiye agakiza. Ntakibi nakimwe mbifuriza kuko nziko ubu mukeneye gukira si ukwiyahura kumugome ubaboshye cg impyisi zinyangabirama zatsinzwe muri 1994. Umugambi niwawundi wokubaka ubumwe, ingufu tutagombye guhura, kwigaragaza ndetse tutaziranye kumasura ahubwo duhujwe n’umugambi wogukiranura abanyarwanda, gutangiza u Rwanda rushya rurengera bose.

U Rwanda rukize ubwicanyi, inzangano, igitugu, akarengane, ubukene, ubushomeri n’inzara!

Richard R. Kayumba