NTAYINDI NZIRA ABICANYI BAKWIGARURIRAMO ABANYARWANDA BIDATEWE N’AKARENGANE N’INZARA BYAGISHONJI BYATUMA BIKURURIRA IBYO BATAZI.

BANYARWANDA MWIBAZE, ESE ABACU TWATAKARIJE MURI JENOSIDE, MUNTAMBARA HARIMO NA FRED GISA RWIGEMA N’IBINDI BITAMBO BYATANZWE KUGIRANGO TUGEZE PAUL KAGAME KUBUTEGETSI, TUMURINDE, ASAHURE N’AGWIZA TUBISANDAZE TUBISUBIZA ABICANYI?

Nzafasha kandi n’umvikane na Paul Kagame n’akemurira abanyarwanda ibi bikurikira:

  1. Navuga ukuri kurupfu rwa Gen. Fred Gisa Rwigema, agahesha umuryango we icyubahiro nagaciro mugihugu y’itangiye. Akanareka gutoteza nokwigizayo Jeanette Rwigema n’abana be.
  2. Niyibuka ababyeyi batanze abana babo bakanagurisha utwabo babagemurira kurugamba rwarangiye abo bana baruguyeho kandi nababyeyi baramaze byose baza mu Rwanda bakibura.
  3. Niyibuka abarokotse jonoside bahora bagabwaho ibitero batarakira ibikomere by’interahamwe. Afungure abafunze nka Deo Mushaidi n’abandi, abo yiciye nkumubyeyi wa Kizito n’umuryango wa Rwigara n’abandi, abo yambuye amasambu n’indi mitungo abasabe imbabazi anabahe indishyi zihwanye nibyo yabavukije.
  4. Ahamagare abo bafatanyije urugamba yibuke ko ari ubwitange bwabo bumwicaje mu Rugwiro, ace bugufi abashimire, abafunze nka Tom Byabagamba, Rusagara, Rugigana, Mutabazi n’abandi barekurwe, n’abahigwa bihagararare.
  5. Afashe abanyarwanda bashonje nabakennye kurusha abandi akabaha inkunga ibazahura
  6. Areka abanyarwanda bikorera n’abihangira ibisubizo babikore kandi leta ibe iyambire mukubibafashamo kuborohereza imisoro n’uburyo bwogukora.
  7. Areka ubutabera, itangaza makuru inganzo n’ubugeni byigenge mugihe bitagambanira umuryango nyarwanda muri rusange.
  8. Ashimire abakada ba RPF, indahemuka, kayirebwa, kamariza n’abandi kumugaragaro bahabwe ishimwe ry’ubwitange bwabo.
  9. Asubize icyubahiro n’agaciro abantu nka Pasteur Bizimungu n’abandi babiteshejwe kubera amaco y’ubutegetsi.
  10. Ahagarike kwica, ishimuta ry’abantu, arekure abajyambere nka Bahati n’abandi nkawe.
  11. Akureho ibigoye abiminsi yagoye barimo birimo umusoro kubutaka n’ibindi.
  12. P. Kagame/FPR niduha ibyo dusabye iby’impinduka zizatuma dukemura ikibazo kimibereho, imibanire, imiyoborere nejo hazaza hurwanda rubereye twese tuzabivugana abanyarwanda bamaze gukira ibabaje ubu n’intagondwa zimaze kuva kwizima zikemera gufasha mugukiza nokunga abanyarwanda aho kwenyeza inzangano n’ubugome.

Murabibona ko ntanga P. Kagame nkumuntu cg ubutegetsi bwe, ndetse ntacyo musaba cyange kitari ibisubizo kubibazo bibaje abanyarwanda.

P. Kagame n’abikora ntazabona inkunga yange gusa ahubwo abamwangaga bose bazamugarukira, ukuyemo interahamwe zigomba kwihisha zikoreshe ubugizi bwanabi, ariko ntizamutsinda yemeye kuhira igiti kigashibuka amashami yatemye.

Richard R. Kayumba