GIRA URUHARE MUGUSHOBORESHA DIALOGUE!

RICHARD

Kubanyarwanda (BOSE),

 

IMPAMVU: GIRA URUHARE MUGUSHOBORESHA DIALOGUE!

 

Munyarwanda/Munyarwandakazi,

 

Niba ubarizwa muby’iciro bivugwa munsi tugusabye ubufatanye mugukiza u Rwanda:

  1. Rubanda/Abanyarwanda;
  2. Abacuruzi/Abashora mari na bikorera;
  3. Abishyuza ubutabera na bakurikiranywa nabwo;
  4. Impirimbanyi za politiki n’uburenganzira;
  5. Amadini, amatorero, imiryango na mashyirahamwe;
  6. Umunyarwanda wifuriza urwanda gukira ibibazo rufite;
  7. Undi wese utavuzwe wumva yafasha,
  8. Ingabo, polisi, ambassadors, abakozi ba leta n’abikorera,
  9. Impunzi, abanyeshuri na Diaspora,

Niba ufite ikibazo cyangwa inyungu SOCIAL, POLITICAL, ECONOMIC, ukaba wifuza kuba wakibonera igisubizo ngwino dufatanye mukubaka DIALOGUE FACILITATION MECHANISM, izatuma inyungu zawe zitabwaho.

Iyi Dialogue Facilitation Mechanism, igamije gufasha Amashyaka, Civil Society, Impirimbanyi n’Abantu kugiti cyabo babyifuza babasha guhurizwa muri dialogue buri wese ayifitiye ikizere kubera gukorera mumucyo, guharanira inyungu rusange, agaciro imuhesha binyuze mukuyigiramo uruhare n’ijambo bingana n’ibyabandi.

Kugirango bishoboke ko habaho ibiganiro bihuje abareshya imbere ya dialogue kandi binashobore kubyazwa ibisubizo by’ibibazo abanyarwanda nu Rwanda bifite, ubufatanye bwa opposition n’amoko no gushyigikirwa kugirango twubake ingufu zitsinda igitugu na karengane bya Paul Kagame na FPR, turagusaba kw’itanga tugafatanya muri services zikurikira:

  1. MUGUTEGURA NO GUHUZA DIALOGUE
  • Guhuza opposition nabandi batumvikana bakabasha kuganira,
  • Gutoresha komite itegura dialogue
  • Guha mandate komite itegura dialogue
  • Gutegura imishinga ikubiyemo ibibazo n’ibisubizo byibyo duhagarariye bizigirwa bikemerezwa muri dialogue
  • Kureba ko ibice byabanyarwanda byose bihagarariwe muri dialogue
  • Kwegeranya amafaranga, ibikoresho, abakozi na service,
  1. MUGIHE DIALOGUE IKORWA
  • Guusobanura imishinga izakiza u rwanda nizarinda ubufatanye igomba kwemezwa n’abose,
  • Gusinyisha amasezerano y’ubufatanye, kumisaranganyirize, n’ikemura ry’ibibazo,
  • Gufasha mwishingwa rya movement ihuriweho,
  • Gutanga igishushanyo kimiterere, imikorere n’imikoranire;
  • Gutoresha inzego z’ubuyibozi bwa movement;
  • Kugeza kubuyobozi mandate n’inshingano,
  • Kugeza kuri movement stati nandi mategeko;
  • Kumurikira abanyarwanda imyanzuro y’inama n’ubuyobozi bwatowe,
  • Gukora raporo ya dialogue no kuyigeza kubo bireba bose;
  1. MUGUSHYIRA MUBIKORWA IMYANZURO YA DIALOGUE
  • Gutanga amahugurwa yerekeranye n’inshingano abayobozi batorewe,
  • Kwakira ibibazo bivutse no gukemura impaka hagati y’abafatanyije;
  • Gusobanura amategeko agenga movement;
  • Kugenzura ibikorwa n’imikorere bya movement nokuyigira inama aho izikenewe;
  • Kwiga ubufatanye na amasezerano bya bafatanya bikorwa baba nyarwanda n’abanyamahanga;
  • Gutanga service technique movement ikeneye;
  • Guhuza movement nukubaka ubufatanye bwayo na rubanda rw’abanyarwanda;
  • Gukora imishinga ibyara inyungu zifasha movement gukora;
  • Gushakira urwanda movement nu Rwanda inshuti;
  1. MWISHINGWA RYA LETA Y’INZIBA CYUHO
  • Gukorana ninzago zumutekano kugirano ibikorwa byose bigende neza,
  • Gukora urutonde rw’abanyarwanda bose bo muri opposition, impirimbanyi, bari hanze, imbere mugihugu, mu magereza no muri leta bagomba kongerwa kurutonde rwabazaba muri leta,
  • Gufunguza abanyapolitiki bafunze, kwakira candatire zabahoze muri za leta zose n’abasirikare bifuza kugira uruhare muri leta y’inzibacyuho nokuyungurura abakwiye kwemerwa,
  • Gutegura dialogue itorerwamo abagize leta,
  • Guha leta mandate
  • Gukemura impaka
  • Guhesha ubutabazi bwihutirwa kuri rubanda
  • Gushakira leta inkunga yo kwiyubaka,
  • Gushakira leta inkunga y’ubumenyi
  • Gushakira leta ibikoresho
  1. NYUMA Y’ISHINGWA RYA LETA YINZIBACYUHO
  • Kwiga imishinga y’amategeko kubirebana nivugururwa ryitegeko nshinga,
  • Kubaka inzego za COUNCILS zigize inzego z’abaturage
  • Guha inzego zibanze inshingano
  • Kubaka no guhugura inzego zibanze
  • Kubaka ubushobozi n’uburyo bya rubanda
  • Kubakisha ubutabera n’inkiko by’igenga,
  • Guhesha rubanda ibikorwa n’ibisubizo byibanze by’ihutirwa;
  • Kwigisha rubanda uburenganzira, ibisubisubizo n’iterambere,
  • Guhesha ubutabera n’indishyi ababitegereje bose,
  • Kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’uburenganzira,
  • Gucyura impunzi, kuzituza nokuzisubiza imitungo yazo,
  • Gukemura impaka za rubanda na rubanda, rubanda na leta, leta na opposition,
  • Gupfundika amapfundo atatu akumira ubwicanyi, igitugu, akarengane, ruswa n’ubusahuzi
  1. GUSOHOKA MUNZIBA CYUHO
  • Gukangurira nogutegura urwanda rwa demokarasi;
  • Kugenzura amashyaka, kuyahesha ibyangombwa n’inkunga bikenewe,
  • Gutegura amatora no gukoresha amatora
  • Gukoresha dialogue isesa leta y’inzibacyuho
  • Gushyikiriza ububasha national council
  • Gushyikiriza naco umutungo, ibikoresho nabakozi,
  • Gusesa dialogue facilitation mechanism,

Urumva wifuza kugira uruhare mubikorwa bivuzwe haruhuru bigamije kurinda urwanda impinduka mbi zimena amaraso, zubuka igitugu na karengane? Usabwe kuvugana na richard ringuneza kayumba kuri whatsapp +44 73 77392220 cg email freeandsaferwanda@gmail.com, kugirango mwigire hamwe uburyo mwubakira kumusingi ukomeye, urwanda ruzira amacakubiri, ubwicanyi, igitugu n’akarengane, inzika n’inzigo, ubukene, ubushomeri n’inzara.

Abifuza gufasha mu rwego rw’amafaranga cyangwa ubundi bumenyi namwe musabwe kw’imenyekanisha cyangwa gutanga £2 = USD 2.50 = 2.22 RFR 2,400, wongeyeho n’ayinshuti zawe 10 nazo usabwe gusaba ko zishaka undi mubare wabantu 10 burumwe bose bagenda batanga £2 agenda yegeranywa akanatangwa n’uwabahuje arinawe ubamenya akanabika amazina yabo kugirango bazabishimirwe.

Ndangije mbashimira ko mwikunda mugakunda n’abanyarwanda nu rwanda bituma mubyitangira mukanatanga ibyanyu n’abanyu.

 

Mugire amahoro n’amahirwe,

 

Richard R. Kayumba