IBITAMBA MBUGA BIKINA MUZUNGA NKU MUKINO WA BATO, MURI OPPOSITION NYARWANDA TUYIKINA NKA POLITIKI!

IBITAMBA MBUGA BIKINA MUZUNGA NKU MUKINO WA BATO, MURI OPPOSITION NYARWANDA TUYIKINA NKA POLITIKI!

Ese ibi biterwa niki? Na macakubiri ashingiye ku moko?  Ni ngaruka za jenoside n’ubundi bwicanyi byaranze amateka yu Rwanda?  nukujijukirwa muri politiki guke? Nukutamenya gutandukanya inzangano na matiku na politiki? Nu gupingana na marushanwa bihoraho hagati ya Bahutu na Batutsi? Nu kw’ikekana no kwigera nyaryenge biba mu banyarwanda? Nu gukunda imyanya ni byubahiro kubavuye kure kuburyo ufite udufaranga ahita yumva yabaye paturo bakwiye ku muramya nkuko yaramyaga abandi? Nu kwitiranya amashuri ni myanya nkubwenge cg ubumenyi?  Ni muzimu ki utera ubwibone no kwikunda mu banyarwanda cyane abanyapolitiki kuburyo ukuri kuribo biba ikizira?

IBYO NPC YABASHIJE GUKORA IGAMIJE KUZANA IMPINDUKA

  1. Kumvikanisha abanyarwanda bahoze mu Rwanda rwa 1994 na batahutse mu Rwanda muri 1994, abavutse nyuma yicyo gihe na bagiye bakorana na FPR nyuma bakayihunga;
  2. Kumvikanisha ko umwanzi wa banyarwnda bose ari Paul Kagame na FPR atari umuturage watahukanye na FPR, umukomokaho cg ukorana na FPR ubu;
  3. Guha inama abantu bo mu Rwanda zo kureka gushinjanya ibinyoma, guhemukirana bishingiye kugukunda utuntu bifasha umwanzi wabo, kudahishira ibikorwa bya karengane bibakorerwa nokugira icyo bakora;
  4. Guhamagarira abaharanira impinduka kuganira muri dialogue;
  5. Kubagezaho amadosiye agaragaza ukuntu twakora poltike na ideology byakiza byaduhuza kandi bikanakiza urwanda, bikemerwa na banyarwanda arinako by’umvikana mu mahanga;
  6. Gutabara impunzi za shimutwaga hirya nohino kw’isi cyane muri Africa;
  7. Kumvikanisha ikibazo cya banyarwanda mu bihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga, mu mashuri n’ibindi;
  8. Kw’igisha opozisiyo ukuntu igomba kujya itabarana mugihe hagize ugwa mu gaco ku mwanzi rusange aho kuby’ishimira;
  9. Gukangurira abanyarwanda bari mu Rwanda nohanze guhagurukira kw’itangira impinduka;
  10. Gusenya ingufu z’amahanga zishyigikiye Paul Kagame kubera kumukoresha cg bitewe nokutamumenya;
  11. Gukomeza gukangurira opozisiyo kudakomeza guhangana hagati yayo noshaka ukuntu yahura igahuza ingufu;
  12. Kugeza kuri opozisito icyo nise DEAL HAGATI YA BAHUTU NA BATUTSI kigamije kubafasha guhuza nokw’izerana tugafatanya aho kurema imitwe yabahutu bahangana nabatutsi tugafatanya gukiza urwanda noguca amateka yinzika, inzangano n’inzigo;
  13. Gufasha opozisiyo na rubanda kutangwa mu mutego wabashora munzangano za moko, naba bahamagarira intambara;
  14. Gusenya udutsiko twa opozisiyo dushishikariza abandi intambara za amoko nokw’ihorera;
  15. Kugira inama opozisiyo n’abaturage kureka kw’ishora mu mutego gukora impinduka zituma bita ibyihebe by’iterabwoba bigomba bizashakishwa Interpol kubusabe bwa Paul Kagame;
  16. Kugira inama Paul Kagame zigamije gufungura infungwa za politike zinyuranye, kureka ubwigenge bw’ubutabera, amashyaka yigenga, ubwigenge bwinteko nimibereho ya rubanda kugirango haburizwemo impamvu z’intambara;
  17. Kuburira urubyiruko cyane urujijetse uburyo Paul Kagame ateganya kugabanya abo adashobora guha akazi binyuze mukubashimuta kuri za bariyeri nokubicira muntambara za DR CONGO;
  18. Kugeza kuri opozisiyo inzira twanyuramo mu kubohora rubanda nu Rwanda
  19. Gutanga umushinga wa masezerano ya tubohora twese dukwiye kugirana mbere yo gufatanya no kumaranira impinduka,

 

IBYO MWAGIYE MUKORA NYUMA YO KUNGUKA IZI NAMA

  • Gufata gahunda mugejejweho zakaduhuje mukavugururamo izabafasha kugera kubyo mwifuza ubwanyu,
  • Gufata inama zigamije kuduhuza mukabikoresha muri za propaganda za mashyaka yanyu,
  • Gutanguranwa kwiyerekana no kwiyumvikanisha, kwiyita intwari nokwiha ibehembo,
  • Kwamagana igitegerezo cyu bufatanye ahubwo mukabungira abo mwumva ko bakomeye, muhuje ubwoko cg ubuvandimwe,
  • Gukoresha gahunda zikwiye kubohora abanyarwanda bose mugezwaho mu kongera umubare wabayoboke ba mashyaka ni misanzu
  • Kubaka imitwe yitwara gisirikare
  • Kwihuza hagati yabantu na mashyaka abayoboka mugihe yemera ko mukomeza kwitwa abayobozi bayo
  • Kudindiza impinduka mwicisha abo mushora muri za operations zitizwe neza, abo muhamagarira kubakorera mutari bubatabare,
  • Kudindiza impinduka mukitwa kwihuza gukorwa hagati yi by’iyita amashyaka nibikomerezwa muri politiki,
  • Kuteza imbere za propaganda zisimbura guhaka jenoside hahimbwa ikitwa jenoside ebyiri kugirango bikomeze kubuza abantu guhura noguhuza bakomeze guhugira mukitwa jenoside ya bahutu itaremewe aho gushaka urwanda rutanga ubutabera kuri bose,
  • Kugira inzangano zabantu kugiti cyabo politiki ya kiza urwanda
  • Kubunza no gukwirakwiza amazimwe ya biracitse na munyangire mubitwa ko bahuriye mwishyaka,
  • Kumena amabanga yi perereza nogushaka abavugira ku maradio benshi nki ntwaro yo gukurura abayoboke,
  • Kurwanya abandi kumbuga mukoresheje kuba boroka, kuboherereza virus no kubuza abandi kubakurikira kugirango batumva ibitekerezo byabo,
  • Kubaka ngo politiki ya bacika cumu yabahuza nabo babanaga mbere ya 94 kugirango babone uko bamenesha abo bita abava ntara,

IBIHE MURIMO

  1. Gutsindwa mu nzira zose kugirango abo mwahumye amaso babashe kubona uko muri,
  2. Kubura ibikomerezwa mukurikira bitafasha mu nzira yu bw’iyunge bwubaka ingufu zibohora rubanda nu Rwanda
  3. Gusenyuka kwa mashyaka ni mitwe yi ndiri zabagome na bagizi banabi bihishamo bagakomeza kubangamira impinduka,

 

AHO TUGEZE MUNZIRA YO KUNGA BIGAMIJE KUBOHORA URWANDA:

  1. Gutegura ibikwiye kwemeranywaho mu bufatanye bwu Rwanda rubereye twese, ubufatanye bukenewe mu kuruharanira nu buryo buzarindwa,
  2. Kwemeranya kuri gahunda, ingenga mitekerereze na gahunda bihuza abanyarwanda bohanze na barimbere mugihugu,
  3. Guhuza abanyarwanda bakeneye impinduka babashije kwemeranya ku Rwanda rubereye rukanaba igicumbi cya mahoro kuribose, kubaka ingufu zabantu ni bintu bikenewe mukuruhanira,
  4. Ku rwanya nogusenya amashyaka na bantu bibangamira impinduka bikoresheje za propaganda nibyo bibi bivuzwe hejuru,
  5. Kwigarurira abantu bazima bafungiye mu byiyita amashyaka bituma batihitiramo cg ngo bakomeze gahunda zo kw’ibohora bahamagariwe,
  6. Kugera kubiganiro byahuza abantu bagamije kuganira nka bangana kandi bubahana bakemeranya ubufatanye,
  7. Gisinya amasezerano y’ubaka ikizere, ubumwe, ubufatanye, yemeranya kuri sosiyete nyarwanda, urwanda ni miyoborere yarwo twifuza,
  8. Gushinga muvoma ihuza abifuza kubohora rubanda nu Rwanda bitari ku rwanira ubutegetsi,
  9. Gutangiza ibikorwa byo kwibohora bihurirwaho na banyarwanda bari imbere mugihugu nohanze yacyo,
  10. Intsinzi nogushinga leta yinzibacyuho
  11. Kubaka sosiyete nigihugu byemeranyijwe muri gahunda
  12. Gutangiza Demokarasi mu Rwanda
  13. Gufasha Africa gutera intambwe yikiciro cya 2 mu kwibohora,
  14. Gusesa muvoma hakomezwa inzego zisigasira urwanda rubanda ifitemo uburenganzira ni jambo ndakuka kandi rugendera kuri demokarasi,
  1. Gukomeza guhuza opozisiyo ikagera kuri dialogue, syllabus na na masezerano;
  2. Kongera gukora ububyutse bugamije gutinyura rubanda kwitabira impinduka nyuma y’ihungabana yatewe n’ibitero bagabweho na opozisiyo bikababyarira akarengane yakorewe na ka leta ya Paul Kagame;
  3. Gutegura ingamba zifasha opozisiyo kumva ibintu kimwe tukabasha guhuza ingufu, kubohora urwanda nogukiza abanyarwanda bose;
  4. Gukomeza kugirana umubano n’ibiganiro na opozisiyo nogusenya za propaganda mbi ziturutse muri FPR, iperereza rya Paul Kagame na opozisiyo itazi ibyo ikora;

 

INKUNGA NONGEYE KU BASABA KUGIRANGO TUBASHE KW’IHUTISHA KWIBOHORA

  1. Kureka politiki ya moko, mashyaka, guhangana no gusebanya,
  2. Kureka gucurikiranya amateka, mugamije kwihanaguraho ibyaha mwakoze, mwahagazeho, mwashyigikiye cg mwabonye mugamije kurengera abo mufitanye isano babigizemo uruhare cg mwikundwakaza bishaka abayoboke,
  3. Ndabasaba kutagira ibitekerezo bya bandi mupfobya mubishingiye ko mutazi uwabitanze, mudahuje ubwoko, ishyaka cg ngo mube mufitanye amateka cg munganya uburyo na mashuri,
  4. Ubwo nshobora gutanga inkunga ya technic na creativity, ni nfashe mu nkunga yuburyo bwa bantu ni bintu nkibuze kugirango nkore ibikorwa bibyarira umusaruro abifuza impinduka zikiza bose,

 

IBYO MBIZEZA

  1. Guhimba uburyo bubohora urwanda bwitabirwa na rubanda ya banyarwanda bose,
  2. Gufasha mu kumvikanisha abatumvikana mu bice byose bya banyarwanda
  3. Gukoresha neza imbaraga nigihe mu mwanya wabyo bigatanga umusaruro tubikeneyemo,
  4. Kurinda amakuba abanyarwanda bose hakoreshwa uburyo bwo kwibohora butabashyira mu kaga cg ngo bukure urwanda mu muriro rurimo burushyira mu mwobo,
  5. Guharanira ko buri uwishyuza ubutabera, uburenganzira, nu wagize icyatanga bose bunguka murizi mpinduka dukora,
  6. Gukora ingamba zihindura imitekerereze ni tumanaho bisenya za propaganda zu mwicanyi akazinukwa naba mukomera mashyi,
  7. Gushyiraho uburyo butuma dushyigikirwa na banyarwanda barinze ingoma ya karengane ndetse na batera nkunga bayo,
  8. Guhimba uburyo ni migenzereze birwanya bikanatsinda umwanzi,

Urwanda ruzira amacakubiri, ubwicanyi, igitugu, akarengane, ubukene, ubushomeri n’inzara kuri twese!

 

Richard