N’INDE WAKUVUMYE NGO NKUVUMURE RWANDA?

downloadvia N’INDE WAKUVUMYE NGO NKUVUMURE RWANDA?

Advertisements

N’INDE WAKUVUMYE NGO NKUVUMURE RWANDA?

download

Impinja zawe zigirwa iteme ryambutsa ibisambo birinda bigera iyo bijya arintawe ubikomye imbere? Aho kubungabunga abawe batewe kubundaguza? Abacikacumu babaye abarishiriraho? Abakabaye abaragwa humure bagizwe abagwa gasi n’agereza? Ikitwa gucika kwicumu kigizwe uruhago rwabambuzi n’intsinzi ihosha imandwa zizira zisigaye ziterekererwa kuruhimbi rwawe? Kwibuka bigirwa umunsi wogusigasira akarengane kimitswe nokongera abakaraza bagataramira?

Incike, abapfakazi nimpfubyi amarira abumira kumatama bahezwa inyuma y’ishyiga kugirango badohoka bakagaragaza umwera uturuka kw’ivu baterwa n’ifuku icukura igicaniro cyabo? Akarengane karimikwa gahekwa gitware abakakamaganye baragatwarira?

Ukeneye kubandwa izahe zakwerera ugatuza abowibarutse mwicumbi ryamahoro basangiriramo intango y’ihumure? Ese uracyagira amababa yokubundikiza imishwi yawe ikiri mucyari murikigihe kikibunda?

Nkundira ngutwaze iyonkoni irinda irembo kugirango imitavu yawe yongere gukina mumbuga n’ibisabo bijishwe kuruhimbi rudaterwa ibuye.

Mpuza nabo waraze isezerano risenda induru, inzika n’inzigo kugirango indamutso yakaga isimbuzwe giraso! Ahari ukwiheba hubakwe iteme ry’imitima, n’ahariduka hashingwe inkingi murengezi.

Ntukihebe utaracura mubyeyi udakura ingobyi imugongo!

 

Richard

BABYEYI NAMWE RUBYIRUKO MUBYIRUKA MUTUYE MU RWANDA NISHYANGA MWUMVE IYIMPURUZA.

2images

Paul Kagame wateye imbere arifuza kwica shebuja Perezida Yoweri K. Museveni adateze kumusimbura kumwanya w’ubutegetsi bwa Uganda, none mwumvako kagame wingegera wifuzaga kurya ibyo ataruhiye aruko akuye munzira abamukuriye mubanyarwanda yarakoze amabi anganiki?

Abazirikana Major General Fred Rwigema n’abagenzibe ibyo bitangiye n’urwanda batwifurizaga twavukijwe n’uwabishe mushiruke ubwoba musigeho tugehamwe tubaheshe ubutabera. Fred arishyuza ubutabera bwe, ubw’ingabo yarayoboye, abo yakanguriye kuyoboka urugamba bakabirenganiramo hamwe n’izindi nzirakarengane za basirikare n’abasivire zo mu Rwanda nomumahanga zazizeko atageze kuntego y’itangiye. Murenge inda nini nokw’ikunda duheshe ubutabera abaduhaye byose kandi tunarengere incike zisigaye mubo yifuje gutabara ntibishoboke.

Ibimenyetso simusiga bibereka umwicanyi:

  • Niba ashaka kwica shebuja Museveni adateze gusimbura mumwanya, mwibazako shebuja yicariye mumwanya yabigenje ate?
  • Mubona igituma asiba amateka ya Fred Rwigema agatoteza umuryango we, nokumara abamuzi bose biterwaniki?
  • Yifuza kwitwa superman watsinze urugamba wenyine akanabohora abacikacumu aruko amaze abarurwanye nabazi amateka yibyabaye.

Ndabibutsa ko n’abaye muri RPF executive committee kandi numvise byinshi byurwango Kagame yanga Museveni ntimugirengo nu rwanone.

Nashinjwe na DMI guhabwa amafaranga na Museveni yokurwanya leta ya Kagame. Nashinjwe kw’injiza abasore mungabo zumwami zitabaho.

Nashinjwe ndetse mbazwa na Donald Kaberuka impamvu ndi umunyamuryango w’Ubuyanja butananzi.

None mwe muterekera impiri muyita imandwa mwibazako abamaze kuzira ubusa banganiki? Wowe ubarushiki? Utegerejeko bikugeraho kugirango ubone kwemerako Kagame ari umwishi wabanyarwanda? Niwowe utahiwe!

Ndaburira kandi abanyarwanda n’ingabo zitari iza Kagame ko haramuka havutse intambara hagati yu Rwanda na Uganda, mutazarwanya Museveni kuko muzashirira kwicumu ahubwo muzamurwanirire kugirango urwanda rudafatwa n’ubugande tukavanga ibizima nibizira mu Rwanda.

Urwanda ruzira amaraso, akarengane, amacakubiri n’inzara kurimwese!

Richard